KARONGI DEVELOPMENT GROUP

Twubaka ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu kwizigamira no gufashanya

K.D.G?

K.D.G ni Ikimina cy’abacuruzi n’abatanga serivisi bifatanyije mu Karere ka Karongi, gifasha abanyamuryango kubona inguzanyo ziciriritse, kubigisha kwizigamira no kubatera inkunga mu mishinga y’iterambere.

Icyerekezo

Kuba ku isonga mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza.

Intego Rusange

Guteza imbere ingo, urubyiruko n’akarere binyuze mu kwizigamira no gufashanya.

Kwizigamira

Umunyamuryango azigama nibura 5,000 Frw buri kwezi.

Ibyerekeye K.D.G

K.D.G ni Ikimina cyatangijwe n’abacuruzi n’abatanga serivisi z’abikorera ku giti cyabo, bafite TIN NUMBER kandi bazwi n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, bakorera mu Karere ka Karongi, bifatanyije ku giti cyabo cyangwa ikigo cyigenga gifite ubuzimagatozi(amategeko, Licence,TIN NUMBER), gishingiye ku migabane, umuntu uhagarariye cyangwa ufite imigabane muri icyo kigo cyigenga. Abagize ibyo byiciro bagomba kuba batuye cyangwa bafite ibikorwa byabo bakorera mu Karere ka Karongi.

  • KWIZIGAMIRA

    Kwizigamira muri K.D.G ni umusingi w’imikorere y’Ikimina. Ni uburyo abanyamuryango bashyira hamwe amafaranga buri kwezi kugira ngo: - Bafashwe kubona inguzanyo ziciriritse. - Bitoze umuco wo kuzigama no kwiteganyiriza. - Bafashanye mu byago no mu mishinga y’iterambere.

  • INGUZANYO

    Inguzanyo ni imwe mu nkingi zikomeye z’imikorere ya K.D.G, kuko ari yo ifasha abanyamuryango kugera ku ntego zabo z’iterambere. Umunyamuryango wese wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo gusaba inguzanyo

  • GUFASHANYA

    Gufashanya ni gahunda y’ingenzi igamije gushyigikira abanyamuryango mu bihe bikomeye cyangwa mu byago bibagwiririye. K.D.G yemeje ko abanyamuryango bagomba gufatana mu mugongo, kugira ngo ubuzima bwabo n’imibereho myiza byunganirwe n’ubufatanye bw’itsinda.

Abanyamuryango

ba Kdg

Bank Zizigamira

Kdg 

Imishinga Yatewe

inkunga na Kdg

Certifica zahawe

Kdg

Serivisi za K.D.G

K.D.G itanga serivisi zishingiye ku bufatanye, kwizigamira, no guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango. Izi serivisi zubakiye ku nkingi z’imikorere y’ikimina, zigamije gufasha buri munyamuryango kugera ku ntego ze z’ubukungu n’iterambere

INGUZANYO

K.D.G itanga inguzanyo ku nyungu ya 2% buri kwezi, zishyurwa mu gihe kitarenze amezi 6, zigafasha abanyamuryango gukora imishinga iciriritse.

KWIZIGAMIRA

Buri munyamuryango azigama nibura 5,000 Frw buri kwezi, kugira ngo yiteganyirize no kugira ubushobozi bwo kubona inguzanyo.

GUTABARANA

Mu gihe cy’ibyago nk’urupfu, uburwayi bukomeye cyangwa impanuka, umunyamuryango ahabwa inkunga y’amafaranga 50,000 Frw.

IGABANA RY'INYUNGU

Mu mpera z’umwaka, inyungu ibonetse igabanywa ku banyamuryango hakurikijwe imigabane yabo: 70% igabanywa ku banyamuryango, 10% igasigara muri K.D.G, 15% igahabwa inzego zayo, naho 5% igakoreshwa mu bikorwa bya buri munsi.

INGOBOKA

Umunyamuryango atanga 2,000 Frw buri kwezi, akoreshwa mu bikorwa byemejwe n’Inteko rusange, harimo gufashanya no gutabarana.

UBUREZI BW'IMARI

K.D.G yigisha abanyamuryango, cyane cyane urubyiruko, umuco wo kuzigama no kwiteganyiriza, kugira ngo bazabe ba rwiyemezamirimo mu bihe biri imbere.

KWIYANDIKISHA

Kwiyandikisha nk’Umunyamuryango wa K.D.G

Injiza amazina yawe
Injiza email yawe
Injiza TIN number yawe
Injiza telefone yawe
Loading
Murakoze! Kwiyandikisha kwawe byagenze neza. Tuzakumenyesha vuba.

Ibyiciro by’Imikorere ya KDG

Inzego z’ingenzi zifasha K.D.G kugera ku ntego zayo.

KWIZIGAMIRA

Kwizigamira ni inkingi ya mbere y’Ikimina. Buri munyamuryango azigama nibura 5,000 Frw buri kwezi, ariko ashobora kuzigama arenga bitewe n’ubushake n’amikoro. Ibi bituma habaho umuco wo kwiteganyiriza, bikongera ubushobozi bwo kubona inguzanyo, kandi bigafasha mu kubaka ikizere hagati y’abanyamuryango. Kwizigamira ni uburyo bwo gutegura ejo hazaza h’umuryango n’akarere.

UMUSANZU W'INGOBOKA

Umusanzu w’ingoboka ni 2,000 Frw buri kwezi, utangwa n’umunyamuryango wese. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa rusange byemejwe n’Inteko rusange, harimo gufashanya mu byago, gutabarana, no guteza imbere ibikorwa by’iterambere rusange. Ni uburyo bwo kwerekana ko ikimina ari umuryango mugari, aho buri wese agira uruhare mu gufasha abandi.

INGUZANYO ZICIRIRISTE

Iki cyiciro gitanga inguzanyo ku banyamuryango hashingiwe ku bwizigame bwabo.

Inguzanyo itangwa ku nyungu ya 2% buri kwezi, kandi igomba kwishyurwa mu gihe kitarenze amezi 6. Umunyamuryango ashobora gusaba inguzanyo ingana n’ubwizigame bwe, cyangwa inshuro 3 z’ubwizigame iyo afite umwishingizi. Intego ni ugufasha abanyamuryango gukora imishinga iciriritse, gutangira ubucuruzi, cyangwa guteza imbere ibikorwa byabo.

GUFASHANYA NO GUTABARANA

Iki cyiciro gishinzwe gutanga inkunga mu bihe by’ibyago.

Iyo umunyamuryango cyangwa abo mu muryango we bahuye n’urupfu, uburwayi bukomeye cyangwa impanuka, ahabwa inkunga yihutirwa ya 50,000 Frw. Ibi bigaragaza umuco w’ubufatanye n’ubutabazi, bikongera icyizere cy’abanyamuryango ko mu bihe bikomeye bataba bonyine.

IGABANA RY'INYUNGU

Igabana ry’inyungu & Uburezi bw’imari

Mu mpera z’umwaka, inyungu ibonetse igabanywa ku banyamuryango hakurikijwe imigabane yabo: 70% igabanywa ku banyamuryango, 10% igasigara muri K.D.G, 15% igahabwa inzego z’ubuyobozi, naho 5% igakoreshwa mu bikorwa bya buri munsi. Uretse igabana ry’inyungu, iki cyiciro gishinzwe kwigisha urubyiruko n’abanyamuryango bose umuco wo kuzigama no kwiteganyiriza, kugira ngo bazabe ba rwiyemezamirimo mu bihe biri imbere.

UBUYOBOZI BWA K.D.G

Abayobozi n’inzego z’ubuyobozi za K.D.G bashinzwe gukurikirana imikorere y’ikimina no gufasha abanyamuryango kugera ku ntego z’iterambere.

Dr.NTIRIVAMUNDA Sylvestre

Dr.NTIRIVAMUNDA Sylvestre

President

Tel:+250 788 876 205

GANZA Rene

GANZA Rene

Vis President

Tel:+250 786 657 744

KURADUSENGE Pelagie

KURADUSENGE Pelagie

Secretary

Tel:+250 788 606 019

NSHIMIYIMANA Jean

NSHIMIYIMANA Jean

Accountant

Tel:+250 788 642 501

Ibibazo Bikunze Kubazwa (FAQ)

K.D.G ni ikimina gishingiye ku bufatanye n’ubwizigame, kigamije guteza imbere abanyamuryango mu buryo bw’imari no mu mibereho myiza. Abantu benshi bashaka kuba abanyamuryango bashobora kwibaza ibibazo bitandukanye ku mikorere yacyo. Ibi bibazo bikunze kubazwa bifasha gusobanura neza uko ikimina gikora n’icyo gitanga.

K.D.G Niki?

K.D.G ni Ikimina(ikigega) cyatangijwe n’abacuruzi n’abatanga serivisi z’abikorera ku giti cyabo, bafite TIN NUMBER kandi bazwi n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, bakorera mu Karere ka Karongi, bifatanyije ku giti cyabo cyangwa ikigo cyigenga gifite ubuzimagatozi(amategeko, Licence,TIN NUMBER), gishingiye ku migabane, umuntu uhagarariye cyangwa ufite imigabane muri icyo kigo cyigenga. Abagize ibyo byiciro bagomba kuba batuye cyangwa bafite ibikorwa byabo bakorera mu Karere ka Karongi.

Ni gute umuntu aba umunyamuryango wa K.D.G?

Umunyamuryango mushya yuzuza fomu yo kwiyandikisha Cyangwa akagana ikicaro cya KDG, akerekana TIN Number cyangwa Licence y’ubucuruzi, kandi akiyemeza gutanga ubwizigame n’umusanzu buri kwezi.

Ni gute inguzanyo zitangwa?

Inguzanyo zitangwa hashingiwe ku bwizigame bw’umunyamuryango. Ashobora gusaba inguzanyo ingana n’ubwizigame bwe cyangwa inshuro 3 z’ubwizigame iyo afite umwishingizi. Inguzanyo zishyurwa ku nyungu ya 2% buri kwezi mu gihe kitarenze amezi 6.

Ni iki Umusanzu w’ingoboka ukoreshwa?

Umusanzu w’ingoboka (2,000 Frw buri kwezi) ukoreshwa mu bikorwa rusange byemejwe n’Inteko rusange, harimo gufashanya mu byago, gutabarana, no guteza imbere ibikorwa by’iterambere.

Ni gute K.D.G ifasha abanyamuryango mu bihe by’ibyago?

Mu gihe cy’urupfu, uburwayi bukomeye cyangwa impanuka, umunyamuryango ahabwa inkunga yihutirwa ya 50,000 Frw. Ibi bigaragaza umuco w’ubufatanye n’ubutabazi.

Ni gute inyungu zigabanywa?

K.D.G yigisha urubyiruko n’abanyamuryango bose umuco wo kuzigama no kwiteganyiriza, kugira ngo bazabe ba rwiyemezamirimo mu bihe biri imbere.

Contact

Lets Get connected, send us a message and we will get back to you as soon as possible

Location

Karongi - Bwishyura

Call Us

+250 788 876 205

Email Us

Karongidevelopmentgroup@gmail.com

Please enter your name
Please enter a valid email
Please enter a subject
Please enter your message
Sending message...
Your message has been sent. Thank you!